Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye imyaka ine y’igifungo umugore w’imyaka 20 wari ukurikiranyweho gutekera umutwe umukinnyi, Son Heung-min, wabaye kapiteni wa Tottenham Hotspur.
Uwo mugore, uri mu myaka ya za 20, hamwe n’umugabo bari bafatanije uri mu myaka ya za 40, bahamijwe icyaha cyo gukangisha Son bamubeshya ko atwite inda ye.
Urukiko rwumvise ko uwo mugore yegereye Son mu mwaka ushize amubwira ko atwite, amutera ubwoba ko nadasohoza ibyo asabwa azahita abishyira mu itangazamakuru.
Byarangiye Son amuhaye miliyoni 300 won (asaga miliyoni 250,000 Frw) ayifashisha kugura ibikoresho bihenze nk’uko byatangajwe AFP.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yagerageje kwiyerekana nk’uwahohotewe kugira ngo asobanure impamvu yakiriye ayo mafaranga, ariko bakemeza ko ibyo avuga bidahuye n’uko ibintu byagenze, bamushinja “gupanga neza icyaha kuva mu ntangiriro”.
Umugabo bari bafatanije wagiye ahamagara Son inshuro 15 amutera ubwoba ngo amuhe amafaranga, yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo ku cyaha cyo kugerageza kwaka ruswa n’igitutu.
Ibyabaye byarushijeho gukomera ubwo baheruka kongera kumwaka andi mafaranga muri uyu mwaka, bituma Son ihita ajyana ikibazo muri polisi.
Umucamanza yavuze ko bombi bakoresheje kumenyekana kwa Son kugira ngo bakore icyaha cyabo, kandi ko uyu mukinnyi yahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko inkuru icicikana mu itangazamakuru.
Mu kwezi kwa cumi, Son yagizwe umukinnyi wa kabiri uhembwa menshi muri MLS, shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika. Mu kwezi kwa munani, uyu mukinnyi w’imyaka 33 yari yasezeye muri Tottenham nyuma y’imyaka 10 ayikinira, yerekeza muri LAFC.
Son Heung-min afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bo muri Aziya mu mateka y’umupira w’amaguru, kandi akunzwe cyane mu gihugu cye no mu karere.


