Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutakagiza umukobwa bateganya kubana vuba, Tanasha Donna vuga ko azi ibintu byinshi harimo kwitwara neza mu buriri no mu gikoni.
Diamond na Tanasha bateganya kubana muri Gashyantare 2019 mu bukwe bavuga ko buzamara iminsi ine abatumiwe barya bananywa.
Uyu mugabo w’abana batatu yeteguje abakunzi be ko agiye kubyibuha mu minsi iri imbere kuko ngo Tanasha ari agatangaza ku nijyanye no guteka. Avuga ko azi ibintu byinshi ko bityo yagereranwa na Cristiano Ronaldo ukinisha amaguru yombi.
Abinyijije kuri instagram ati “ Muramukazi wanyu bavandimwe azi guteka, ubu umutima uratekanye. Ndateteshwa, ntunganyirizwa umusatsi. Ubu niwe uvuga ari bebi, tunganya ibi. Umugore ni ngombwa ngo abe nka Cristiano Ronaldo utera umupira akoresheje amaguru yombi.”
Diamond yongeyeho ko akunda Tanasha kuko ngo atari umukobwa ukunda ibintu bihambaye, kwiyerekana kujya impaka n’abantu cyangwa gusebanya.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Diamond Platnumz bashyize ku mugaragaro urukundo rwabo mu mpera z’umwaka wa 2018. Ni nyuma y’aho uyu mugabo atandukanye n’uwari umukunzi we, Zari Hassan babyaranye abana babiri kuwa 14 Gashyantare muri uwo mwaka.


