Umugore wanjye arenda kunyica kuko nanirwa mbere ye iyo turi ku buriri, mbigenze nte?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Souleymane maze imyaka 3 nshatse ndetse narasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Gusa natunguwe no gusanga umugore wanjye atajya arangiza cyangwa ngo ananirwe mu gihe turi gutera akabariro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bituma nanjye atanyumva mu gihe tubikoze nkananirwa nshaka nko gufata akanya ngo nduhuke kuko mu gihe nshatse kuruhuka ari bwo we aba afite imbaraga nyinshi bityo tukaba tutanarekera aho ngo turuhuke twembi.
Mu by’ukuri sinzi imiterere y’ingingo n’imiterere y’umubiri w’umugore wanjye kuko buri gihe dukora urukundo nkananirwa bityo ugasanga afite umushiha ndetse rimwe na rimwe agashaka kunkubita.
Iyo tuganiriye ambwira ko ntashoboye kandi mu by’ukuri mba numva ntako ntagize ahubwo we niko ateye kuko bishobotse ko tubikora ijoro ryose nta cyo byamutwara.
Yambwiye ko ngomba kubimenyera ndetse uko abitekereje akaba yumva twahita tubikora none nabuze uko nabigenza.
Mu by’ukuri namaze kubona ko imyitwarire y’mugore wanjye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bisa n’uburwayi kuri we kuko igihe icyo ari cyo cyose ahora yiteguye kabone nubwo yaba yicuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Namusabye ko yagerageza guhindura imyumvire kuri icyo gikorwa ariko yambwiye ko bidashoboka none ubu nsigaye mpangayitse kuko duherutse no kurwana kuko nari mubwiye ko naniwe turi ku buriri arambyukana none mungire inama uko nabyitwaramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *