Umugore ukomoka muri Misiri, Eman Ahmed Abd El Aty, wafatwaga nk’uwari ubyibushye kurusha abandi ku isi yapfuye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Eman Ahmed Abd El Aty yakuwe mu gihugu cya Misiri ajyanwe kuvurirwa mu Buhinde, aho yagombaga kubagwa kugirango ibiro bye bigabanuke (bariatric weight loss surgery).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bitangazwa ko yapfiriye muri Emirats Arabes Unis (UAE), ko yari amaze gutakaza ibiro bigera kuri 300, muri 500 yari afite, ariko akaba yishwe n’ubundi burwayi.
Uyu mugore wari ufite imyaka 37 y’amavuko, ngo yari asanzwe afite uburwayi bw’impyiko n’umutima.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


