Umugore wendaga kwiyamamariza ubudepite yatwitse umukozi we wo mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Francesca Amony wo mu gace ka Gulu muri Uganda acumbikiwe na Polisi akurikiranyweho gutwika amaboko y’umukozi we wo mu rugo amuziza inoti y’ibihumbi 2 by’Amashilingi.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Uyu mugore ashinjwa gutoteza uyu mwana w’umukobwa wamukoreraga akazi ko mu rugo karimo no kumurerera abana, ibi akaba yarabikoze nyuma yo kubura amafaranga 2000 aho yari yayashyize mu nzu.
Capturel
Francesca yabanje gukubita uyu mwana w’umukobwa arangije amutwikisha umuriro ku maboko, nyuma aya makuru amenyekana mu gihe uyu mwana yajyanwaga kwa muganga amerewe nabi kubera ubushye
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Aswa aho uriya mugore afungiwe, Jimmy Okema yavuze ko ibimenyetso byerekana koko ko uyu mwana yatwitswe, gusa ngo hakaba bakiri kwegeranywa ibimenyetso.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Capturer
Uyu mugore watwitse umukozi we wo mu rugo anavugwaho kuba ari mu bayobozi bakomeye mu karere ka bo ku buryo no muri 2021 yari kuziyamamariza kuba depite mu Nteko ya Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *