Iman-Shumpert-and-Teyana-Taylor-1-1024x563

Umugore witwa Teyana yahawe inzu 4, imodoka 3 na Miliyoni 11 za buri kwezi nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukinnyi wa New York Knicks muri NBA, Iman Shumpert yatandukanye byemewe n’amategeko n’umugore we, Teyana Taylor nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye.

Uyu mwanzuro wafashwe n’umucamanza wa Fulton County nyuma y’uko Taylor yari yatanze ubusabe bwo gutandukana mu ibanga muri 2023.

Amakuru amaze kujya ahabona yerekana ko Taylor yegukanye imitungo ihenze, irimo inzu enye zifite agaciro ka miliyoni $10  [14,205,820,000 RWF] imodoka zihenze zirimo Maybach ya $300,000 [426,174,600 RWF] Mercedes Sprinter ya $70,000 [99,440,740 RWF], ndetse na bisi.

Uyu mugore kandi yahawe amafaranga abarirwa muri za miliyoni, anahabwa uburenganzira bwuzuye ku bigo bye by’ubucuruzi, bimwemerera kwigenga ku bijyanye n’ubukungu.

Ku bijyanye no kurera abana babo babiri, Shumpert azajya yishyura $8,000 [11,364,656 RWF] buri kwezi nk’inkunga y’abana, ndetse anishyure amafaranga y’ishuri ryigenga bazigamo. We ubwe yasigaranye inzu ye iri i Miami, kimwe n’indi mitungo iri muri South Georgia na Decatur. Bombi kandi bagumanye ibindi bikoresho byabo bwite, harimo imodoka n’imirimbo ihenze.Iman Shumpert and Teyana Taylor 1 1024x563 1Teyana Taylor iman shumpert 1024x563 1

Gl4rIlOWQAEVL4t

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *