Umugore ukomoka muri Ukraine wafashwe na Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo yari amaze gukubitira abana kuri Hotel Pullman iri mu mujyi wa Kinshasa, yakamejeje aho ngo ashobora kurega no kuri Ambasade.
Kuri uyu wa 5 Ugushyingo ni bwo uyu mugore yagaragaye akubita inshyi abana babiri ku rwogero (piscine) mu buryo burenze guhana. Abari hafi aho ngaho bagiye gutabara, ariko uyu mugore arabyanga, biba ngombwa ko bitabaza Polisi y’Igihugu.
Nk’uko Actualite.CD yabitangaje, Polisi yahageze maze ita uyu mugore muri yombi gusa habaye guterana amagambo, bigera aho uvuga ko ari umugabo w’uyu mugore ahagera, avuga ko ajya kurega kuri ambasade yabo i Kinshasa.
Muri izo mpaka kandi, baba abari aho ngaho ndetse na polisi, ntabwo bemeye ko aba bana ari ab’uyu mugore, bashingiye ku buryo yabakubitaga.
Umupolisi wari uhagarariye itsinda ryaje kumuta muri yombi, yageze aho avuga ati: “Turakora isuzuma tumenye niba aba bana ari abawe. Ubu reka ngushyire mu modoka, ibindi biraza nyuma.”
Aba bana baba ab’uyu mugore cyangwa se bakaba ab’undi, ntibimubuza kwita umunyamakosa kubera ko ababyeyi babuzwa buri gihe guhohotera abana, bakibutswa ko ufashwe abirenzeho, agomba kubiryozwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.


