Umugore yabyaye abana batatu abita Jérusalem, Capitale na Palestine

Sangiza iyi nkuru

Ubwo abandi baturage bo muri Palestine bigaragambyaga mu mihanda bamagana icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko Jérusalem iba umurwa mukuru wa Israel, umugore wabyaye abana batatu muri icyo gihe yahise abaha amazina ya   Jérusalem, Capitale na Palestine.
Nk’uko 7sur7 ibitangaza, Umusilamu , Al-Sukili w’imyaka 25 y’amavuko, wabyariye rimwe abana batatu yagize ati “Ku bw’ubushake bw’Imana, nabyaye batatu tubasha no gusubiza icyifuzo cya Trump”.
Abahungu babiri biswe Jérusalem na Palestine naho mushiki wabo yitwa Capitale [umurwa mukuru]. Aba bana bavutse mu Ukuboza, mu byumweru bibiri nyuma yaho Trump atangarije ko ambasade ya Amerika iri muri Israel igiye kwimurirwa i Jérusalem, bisobanuye ko ubwo Jérusalem yaba ibaye umurwa mukuru wa Israel.
Iki cyifuzo cya Trump cyamaganiwe kure n’amahanga, amatora yakozwe n’akanama ka Loni, ibihugu 188 byarabyamaganye, byanga ko umujyi wa Jérusalem witwa umurwa mukuru wa Israel mu gihe na Palestine iwufiteho ububasha.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *