Umugore yafatiwe ku mva ya Radio ayikoreraho imihango ya gipfumu

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umugore utatangajwe amazina ubwo yamusangaga ahagaze ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio.
Uyu mugore ubwo yafatwaga, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ngo yatangaje ko yari inshuti ya Radio, ariko bakaba baramusanze abyina kuri iyo mva anafite ibyatsi, bikekwa ko yaba ari imihango ya gipagani (gipfumu) yayikoreragaho.
Uyu mugore, mu kwiregura kwe kandi, yatangaje ko yari aje gusengera Radio yita ko yari inshuti ye magara, ko yakekaga ko yaba yaragiye atejejwe.
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare, ubwo uyu mugore yafatwanaga n’abandi bantu, yashimangiye ko ari amasengesho bahakoreraga, mu gihe nyina wa Radio we avuga ko afite impungege z’ababantu bakomeje kujya ku mva y’umuhungu we wapfuye, hagakekwa ko baba barimo kujya gukoreraho imihango ya gipagani ishobora kugira izindi ngaruka.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugore yafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nakawuka, mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyabagenzaga.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *