Umugore wiyise Uncle Hussein asobanura uko yifuje gutunga agafaranga abikuye mu gucukura amabuye y’agaciro bivugwa ko adakunze kuboneka kurusha “diamant”, mu gihe abakobwa batari bemerewe kujya muri ako kazi.
Uyu mugore ubusanzwe witwa Pili ukomoka muri Tanzania, avuga ko akibona ko abuze akazi, yahise atangira kujya yambara nk’abagabo akanabeshya amazina akitwa Hussein bikamufasha gukorana n’abandi imyaka hafi 10 bataramenya ibye ndetse n’ababimenye ntibabyiteho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Pili Hussein yakuriye mu muryango munini cyane muri Tanzaniya, ni umukobwa w’umworozi uzwiho kuba afite amatungo menshi. Se umubyara, yashatse abagoe bagera kuri 6, na we akaba yari yaravutse mu muryango w’abana 38.
Uncle/Pili Hussein mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati”Papa yamfataga nk’umuhungu, akansaba kwita ku matungo, gusa sinigeze nkunda ubwo buzima nubwo ari bwo nakuriyemo ndetse nkaba nta yandi mahitamo nari mfite.
Uyu mugore uvuga ko yakuze yibona asa n’abahungu, yarinze ashaka umugabo afite imyumvire n’imyitwarire nk’iyabo bikaza no kumuviramo gutandukana n’uwo bashakanye ubwo yari afite imyaka 31.
Mu gihe yashakaga icyo yakora rero, yaje kugera mu gace kato ka Mererani gaherereye munsi y’umusozi wa Kilimanjaro, aho amabuye y’agaciro bita “Tanzanite” yacukurwaga.
Avuga ko bitewe n’ubuzima yari yarakuriyemo bwo kwita ku matingo ya se atigeze agira amahirwe yo kujya ku ishuri bityo akaba yaragombaga gushakisha ubuzima mu bundi buryo.
Icyo gihe rero, abakobwa n’abagore ntibari bemerewe gucukura amabuye y’agaciro bitewe n’uburyo bivuna byongeye bikaba bisaba ingufu nyinshi.
Yagize ati”nashakishije uko nakwinjira muri ako kazi mbona nta bundu buryo uretse kwigira umugabo ndetse nkanagaragaza ingufu zidasanzwe. Nafashe amapatalo nyakatamo amakabutura nk’ibintu bitari bisanzwe dore ko nari nanakuze, ndabyambara ndiyoberanya njya mu kazi.
Ibyo rero byakurikiwe no guhindura izina yitwa Uncle Hussein, ntiyagira uwo yitwa Pili.
Yamenyekanye kuri ayo mazina, ubuzima bwe tihagira umuntu ubwitaho cyane kuko yagaragazaga umurava mu kazi kugeza ubwo ku gasozi hose amenyekanye ko yitwa Uncle Hussein, akaba yarakoraga hagati y’amasaha 10-12 ku munsi acukura amabuye y’agaciro, mu bisimu bifite uburebure bwa metero amagana ujya mu kuzimu.

Avuga ko yashoboraga kujya mu kuzimu muri metero zisaga 600 ashakisha ariya mabuye aba intwari mu kuyahiga.
Yakomeje agira ati” nabikoranaga ubutwari nk’abandi bagabo, nari nkomeye cyane, nkanagera ku byo abandi bagabo bagezeho nkanabarusha, nigendeshaga nk’inguge, nkavuga nka yo, kandi sinashobora kurwana cyangwa ngo mvuge neza, ahubwo nitwazaga imbugita nk’umu Maasai.”
Avuga nta washoboraga kumenya ko ari umukobwa, kuko ibyo yakoraga byose yabikoraga nk’umuhungu.”
Nyuma y’umwaka umwe yaje kuvumbura amabuye manini ya “tanzanite”, aho yakuye amafaranga yo kubakiramo ababyeyi be inyubako zigezweho ndetse na we akikenura bihagije.
Uyu mugore avuga ko yaje gutahurwa nyuma y’igihe kirekire bitewe n’umugore wundi bakoranaga wagiye kuregera avuga ko bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bamufashe ku ngufu, bityo hakabaho igenzura na we agafatwa atyo, kuko na we yari mu bakekwa akajyanwa kuri polisi yagerayo bagasanga ari umugore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byaje guteza urujijo ku bo bakoranaga muri ako kazi, bibaza ukuntu bashobora kumara imyaka ishyika ku 10 bakorana n’umugore batabizi bakabyemezwa n’umupolisi w’umugore wagiye kumusuzuma.

Muri 2001 nibwo yaje gusubira mu buzima busanzwe ndetse arongera ashaka umugabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


