Umugore yapfuye ari gutera akabariro n'umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Xiao Qing w’imyaka 26y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa aravugwaho kuba yapfuye mu gihe yarimo atera akabariro n’umugabo we bari bamaze igihe batabonana.
Ibiytangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore yari amaze amezi 6 atabonana n’umugabo we bari bashakanye vuba kubera impamvu z’akazi, ariko mu ijoro rimwe bongeye kubonaniraho nyuma y’ayo mezi yose ntiribagendekere neza uko babiteganyaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore bivugwa ko yari afite ubwuzu bwinshi byanahuje n’uko umugabo we, Xiao Dong w’imyaka 28 na we ari ko yari ameze bagakora urukundo mu buryo umuntu yakwita ko budasanzwe byatumye umugore akomereka mu nda imbere akaviramo kugeza apfuye.
Xiao ngo yakomeretse agasabo k’intanga ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Changsha biherereye mu ntara ya Hunan ari intere kuko yababaraga bikomeye ndetse anavirirana amaraso.
Ubwo umurambo wa nyakwigendera wanyuzwaga mu cyuma kwa muganga, basanze yakomeretse ndetse amaraso ari yo yitekeye mu dusabo tw’intanga ngore.
Amakuru avuga ko aba bakimara gushakana batamaranye iminsi kuko umugabo yahise ajya gukora kure, akaba ataherukanaga n’umugore we bakundanaga cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bw’ibitaro bwo bwavuze ko uyu mugore yatinze kugezwa kwa muganga kuko hari icyo yaba yakorewe ngo ubuzima bwe bwitabweho ariko bikaba byabaye iby’ubusa kuko n’ubundi bamugejejeyo nta cyo bakiramira.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *