Umugore yaroshye mu mugezi umwana w’imyaka 3 ngo ashimishe umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Joyce Madzimure w’imyaka 25 y’amavuko aravugwaho kwihekura akaroha mu mugezi umwana we Farai Sigauke, w’imyaka 3 y’amavuko ari muzima ngo akunde ashimishe umusore bari mu rukundo.
Umukunzi w’uyu mugore wanamwoheje kwihekura Amos Chipare, yavuze ko yamusabyeko uyu mwana bamwica kuko yabangamiraga urukundo rwabo ababuza kujya aho bishakiye no kuryoshya ubuzima uko babishaka bityo bahuriza ku mugambi wo kumujugunya mu mugezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru the standardsdigital cyo muri kiriya gihugu dukesha iyi nkuru kivuga ko Uyu Joyce Madzimure ukomoka mu gace ka Gwatinyanya muri Kenya, yabanje gushakana n’umugabo baza gutandukana mu mwaka ushize wa 2016, aho yanazanye uriya mwana w’imyaka 3 bari barabyaranye nyuma agakundana n’undi musore ariko uyu mwana ngo akababera intambamyi mu rukundi rwabo bagahitamo kumuroha.
Nyuma yo kumenya ko uyu mwana atakibana na nyina, se uwo bari baramubyaranye ni we wahagurutse agana inkiko asaba ko bamwereka aho umwana we ari, uyu mugore yagera mu buroko akicuza ko yamuroshye kubera urukundo yari arimo n’undi musore na we wahise atangira gushakishwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *