Mu gihugu cya Indoniziya mu gace ka Persiapan Lawela babyukiye mu gahinda ko kubura umuturanyi wabo wari utuye muri ako gace ka Persiapan Lawela witwa Tiba nyuma akaza gusangwa munda y’ikiyoka kinini cya mu mize.
Nkuko Khaleej Times dukesha iyi nkuru ibivuga uyu Tiba w’imyaka 54 yasanzwe mu mugace ka Persiapan Lawela mu nda y’ikiyoka cyari cya mumize kikananirwa kugenda.
Nkuko abaturage bo muri ako gace babivuga ngo Tiba yabuze mu ijoro ryo kuwakane ubwo yari yagiye kubagarira imboga hafi y’urugo rwe.
Umukuru wa Polisi muri ako gace uzwi nka Hamka yatangaje ko amakuru y’ibura rya Tiba barimenye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 15 Kamena 2018 bagahita batangira gushakisha kugeza ubwo bamubonye mu nda y’inzoka nini cyane yari yamumize ikananirwa kugenda.
Hamka yagize ati”tumaze kumenya ko Tiba yabuze twatangiye igikorwea cyo kumushakisha nyuma tuza gusanga yamizwe n’inzoka yari iri hafi yahoo yabagaraga imboga”
Izi nsanganya ntago zikunze kumvikana aho umuntu aribwa n’inzoka ikamumira wese gusa mu bihugu bimwe nabimwe usanga hari inzoka nini zishobora kumira umuntu mu buryo budasanzwe.







