Umugore yatangiye yumva uburyaryate, none asigaye akora imibonano mpuzabitsina akababara mu gitsina

Sangiza iyi nkuru

Dushyingiranywe ubu hashize imyaka 9, tukaba dufite abana babiri beza cyane. Ariko akazi kenshi ndetse na responsabilités z’urugo bituma tutabonana uko bikwiriye.
Nyamara n’ubwo mu minsi ishize umwanya waburaga wo gutera akabariro, ubu bwo ntibicyinashoboka noneho! Niba ari ako kazi kenshi kabiteye, niba ari ukumara igihe kinini ntacyo dukora, noneho ubu hashize umwaka nsigaye njya kugerageza kubikora nkababara! Byatangiye numva uburyaryate cyangwa se ibimeze nko kubabuka mu gitsina igihe turimo dutera akabariro.
sex
Ibi byanteye kugira ikibazo maze uko nongeye nabwo nkababara. Kwa muganga icyo bantegetse ngo ni ukuzajya ngerageza gukoresha amavuta menshi yo kongera ububobere, kandi ngo umugabo wanjye nawe akarushaho kuntegura cyane.
None ubu aho kugirango icyo kibazo gikemuke, ahubwo wagirango igitsina cyanjye cyifunga umunsi ku munsi, ku buryo ubu noneho tutagitera akabariro na mba kuko bidashoboka.
Ubu nakora iki koko ko mbona umugabo wanjye ashobora kuzagera aho akarambirwa kwihangana? Ese igitsina gishobora kwifunga ku buryo nababara nk’ubikoze bwa mbere, inama zanyu zirakenewe kuko naringeze aho kumva ko mbikeneye kandi nkeneye no kwita ku mugabo wanjye mu buriri.
Inama zanyu zirakenewe, murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *