Umugore witwa Anne Maweni utuye mu gace ka Garsen mu Karere ka Tana River muri Kenya yatorokanye inkwano y’umukobwa we y’amashilingi 170,000 akoreshwa muri iki gihugu, abasaza yari yatumijeho basigara bamanjiriwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Maweni umaze imyaka 19 ari umupfakazi yatumijeho abasaza b’iwabo w’uwari umugabo we, kugira ngo bamuvuganire inkwano y’umukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko nk’uko bisabwa mu muco gakondo.
Abasaza baje kwitabira umuhango, harimo na bamwe mu bagize umuryango Maweni yavukiyemo.
Abo mu muryango w’umusore (umukwe) bumvikanye n’aba basaza amashilingi ya Kenya 170,000 ndetse bahita bayishyura, Maweni aza kuyatorokana, ntihagira n’umwe urabukwa, aho babimenyeye bagwa mu kantu.
Uko byagenze
Umuvandimwe wa Maweni witwa Veronica Meilu ari mu bari bitabiriye uyu muhango wo kuvuganira inkwano z’umwana w’umuvandimwe.
Meilu yasobanuye ko Maweni yari mu bagaburiye abitabiriye uyu muhango, ariko ko we atigeze asangira na bo, icyo gihe ubwo baryaga akaba ari bwo yatorokanye iyi nkwano yose.
Meilu yasobanuriye Nation dukesha aya makuru ko ubwo bari bakiri muri uyu muhango, Maweni yamwandikiye kuri telefone akoresheje indi nimero kuko iye yari yayikuye ku murongo kugira ngo batamuhamagara.
Muri ubwo butumwa, Maweni yabwiye Meilu ko ahagarika uyu muhango waburagamo ibikorwa birimo gushimira abawuteguye. Icyo gihe ni bwo abasaza bamenye ko hari ikibazo cyabaye.
Muri aya makenga, ni bwo abasaza batekereje ku nkwano bahawe n’umuryango w’umusore, basanga ntiri mu gakapu bari bayishyizemo, ahubwo hibereyemo ibisashi.
Meilu yavuze ko mu by’ukuri atari azi umugambi w’umuvandimwe we, gusa ubwo byari byamenyekanye ko yatorokanye inkwano, ni we washyizweho igitutu kugira ngo asobanure byose; ni ukuva ngo uko inkwano yibwe n’aho Maweni aherereye.
Maweni yihamagariye abasaza, amafaranga ayaryamyeho
Mu gihe Meilu yageragezaga gusobanurira abasaza ariko ntibabyumve, bafashe icyemezo cyo kwitabaza polisi. Mu gihe bari bakiri muri izo mpaka, Maweni yahamagaye uyu muvandimwe ku murongo wa telefone, maze amusaba guheza ‘volume’ kugira ngo agira icyo ababwira bose.
Ati: “Yansabye gushyira telefone kuri ‘loudspeaker’ mbere y’uko aduhishurira ko umugambi wo kwiba inkwano yawuteguye yabyumvikanyeho n’umukwe we, mbere y’uko umuhango uba.”
Meilu yavuze ko umuvandimwe we yamubwiye ko nyuma yo kubara aya mafaranga, aho kuyabaha, yabahaye agakapu karimo ibisashi. Kuri telefone, Maweni yabwiye abasaza ati: “Yego amafaranga twayabariye hamwe ariko twahinduranyije agakapu karimo amafaranga n’akarimo ibisashi, kubera ko ntacyo abasaza bakwiye gukura ku mukobwa wanjye.”
Ntabwo bamufashije kurera
Maweni yavuze ko umugabo we yapfuye mu myaka 19 ishize, amusigira abana babiri; umukobwa w’imyaka 5 n’umuhungu w’imyaka ibiri. Icyo gihe umuryango waramujugunye, ufata umwana w’umuhungu waje kuwupfira mu biganza, wanga kwakira umukobwa uvuga ko we ntacyo amaze.
Ku murongo wa telefone, Maweni yabwiye aba basaza ati: “Nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye, mwanjugunye ntacyo mfite keretse umukobwa wanjye. Mwatwaye umuhungu, na we abapfira mu biganza. Mwavuze ko ntacyo umuryango wamaza umwana w’umukobwa.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko usibye gutwara umuhungu no kumwangira umukobwa, uyu muryango w’iwabo w’umugabo bagabanye imitungo bari bafite, we ajya gutangira ubuzima bushya ahereye ku busa.
Mu buryo bwo kubashinyagurira, yababwiye ko ibi bisashi yabahaye mu gakapu bagomba kubyambara kuko ntacyo bamumariye nk’umupfakazi. Ati: “Nabasigiye ibi bisashi kugira ngo muzabyambare, kuko ntimwabashije gufasha umupfakazi mu gihe yari abakeneye.”
Maweni yavuze ko ariko hari umusaza umwe witwa Bajila wagerageje kumurwanirira n’ubwo ntacyo byatanze. Yamusezeranyije kumwoherereza ku mafaranga y’iyi nkwano, abandi arabareka.
Nyuma yo kubwira abasaza aya magambo yose, Maweni yakupye telefone. Gusa aba basaza batsinzwe nayo, batuma Meilu kubabwira Maweni kuzabasura, iki kibazo bakakiganiraho, bakamusaba imbabazi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


