Umugore yavuze imyato urumogi imbere ya polisi bamutaye muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu gace ka kiganda muri Uganda icumbikiye umugore w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo kumufatana urumogi, uyu mugore ageze aho bamufungira ababwiza ukuri ibyiza by’urumogi n’igihe atibuka yaba amaze arucuruza.
Joyce Nakintu usanzwe ari umuturage muri kariya gace, yabwiye polisi ko gucuruza no guhinga urumogi ari akazi ke ka buri munsi kamutunze anababwira ko urwo rumogi bashaka kumufungira rwamufashije kurihira ishuri abana ben ndetse ko nta wigeze aburara.
Uyu mugore yavuze ko yatangiye gucuruza urumogi kuva abuze umugabo we wamufashaga kwita ku muryango, akarucuruza kuko yabonaga ari rwo rurimo amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi itangaza ko itanakekaga uyu mugore ku bikorwa byo gucuruza urumogi, ahubwo ko yakoze mukwabu wo gufata ibisambo n’abakoresha ibiyobyabwenge muri ako gace, ubwo bagwaga ku mifuka ya rwo mu rugo rw’uyu mugore ndetse n’urundi ruhinze mu gikari cye, bakamufata ubwo, bamugeza kuri Polisi akababwiza ukuri ibyiza bya rwo.
Uyu mugore yavuze ko amaze imyaka isaga 15 akora aka kazi ko guhinga no gucuruza,
Yakomeje avuga ko yari afite uduce tugera kuri 4 yagemuriraga urumogi buri munsi akabasha kwita ku bana be 5 akanabarihira ishuri.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *