Umugore yaziritse umwana we kuri moto agenda amukurura muri kaburimbo

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo mu gihugu cy’u Bushinwa yagaragaye atwaye moto yahambiriyeho umwana we inyuma agenda amukurura muri kaburimbo ngo aramuhana.
Ubwo uyu mugore yabonwaga n’abantu akurura umwana we yabanje kumuboha amaboko yose akamuzirika kuri moto iyuma, yavuze ko arimo kumuha isomo, amuhana kubera imyitwarire ye yita idahwitse.
Uyu mwana muto utaratangajwe imyaka, yakururwaga mu muhanda w’i Zhaotong mu Ntara ya Yunnan, yagendaga asakuza, arira, ari nako asaba nyina imbabazi, ntamwumve ahubwo akongera umuvuduko.
DM, bwiza.com ikesha iyi nkuru itangaza ko ababonye ayo marorerwa bagiye basabira uwo mugore kujyanwa kuri polisi agashinjwa gubangamira uburenganzira bw’Umwana mu gihe hari abandi bavuga ko ashobora kuri afite ikibazo cyo mu mutwe (psychological problems) ko nta muntu muzima wahana umwana we muri ubwo buryo.
Child1
child2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *