Umugore yishe uruhinja rwe rw’ukwezi kumwe kubera gusinda

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu gace ka Isingiro muri Uganda icumbikiye umugore witwa Reste Nisiima w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho guheza umwuka umwana we w’uruhinja rw’ukwezi kumwe kubera inzoga.
Polisi ikomeza ivuga ko uyu mugore yari asanzwe afite ingeso yo gusinda, ubwo yananiwe kwihangana ngo abanze yite ku mwana akure ahubwo agasubira mu kabari, ubwo yatahaga yasinze ahetse aka kana yari yajyanye mu kabari akagatwara nabi kakicwa no kubura umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bo mu gace uyu mugore utagira umugabo babana akomokamo batangarije polisi ko bari bamugiriye inama bamubuza kujyana umwana yasinze ariko akanga akabima amatwi kubera ko yari yasinze.
Milton Kwatsibwe, umuyobozi wa polisi uyu mugore afungiyeho yatangaje ko bari gukora iperereza ngo barebe koko niba uyu mwana yishwe n’impanuka nk’uko uyu mugore yisobanura avuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *