Umugore witwa Nyangoma, ukomoka mu gace ka Bundibugyo muri Uganda yapfuye yitwikiye mu nzu nyuma yo gushumika ikindi cyumba mugabo we, Isembambu yari aryamyemo atabizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor ivuga ko uyu mugore ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gutongana n’umugabo we aho bari ku kabari bacuruza inzoga, bapfa ibibazo byo mu miryango. Nibwo yasangaga umugabo aho yari aryamye mu cyumba bacumbikiramo abashyitsi, akamufungirana yarangiza akagitwika hanyuma nawe akajya mu kindi bacururizagamo akitwikiramo akaba ari na we upfa.
Abatangabuhamya bavuga ko intandaro y’aya makimbirane ari ukuba abavandimwe b’uyu mugabo bajyaga baza muri ako kabari bagafata ibyo kunywa bakagenda batishyuye ndetse bakabikora kenshi uko bahaje, uyu mugore bikamutera umujinya agaserera n’umugabo we agahita afata uyu mwanzuro.
Inzego z’umutekano muri kariya gace zivuga ko ibikorwa by’ubutabazi byakozwe, bakagomba kwica urugi rw’aho uwo mugore yari yafungiraniye umugabo we bakamukuramo ameze nabi cyane mu gihe umugore we basanze yashizemo umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuze ko umurambo w’uyu mugore wahise ushyikirizwa umuryango we nyuma yo gupimirwa ku bitaro bya Bundibugyo, mu gihe umugabo we na we ari kuvurwa ubushye ku bindi bitaro n’iperereza rikaba rikomeje ku makimbirane yaba yari asanzwe muri uyu muryango mbere y’uko ukora aya mahano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


