Umugore yoheje umwana we kwiyahura apfa amureba

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Gina Caze ukomoka muri leta ya Flarida akurikiranyweho kurebera no kugira inama umwana we w’umukobwa, Naika Venant w’imyaka 14 y’amavuko yiyahura mu mugezi agahita apfa .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuryango wita ku bana n’umuryango watangaje ko uyu mugore yamaze amasaha agera kuri 2 ku wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017, ari kumwe n’uyu mwana we baganira ariko batavuga rumwe ndetse uyu mugore ngo akaba yaranamukanguriraga ko ibyiza yakwiyahura akipfira.
Amakuru avuga ko uyu mugore yanze umwana we guhera muri 2016 bapfa ko uyu mwana yigeze kumucika akagenda muri 2009 nyuma yagaruka nyina akanga kumwakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana w’umukobwa mbere yo kwiyahura yabanje kugaya inzego z’ubuyobozi zanze kumwitaho mu gihe nyina yari yamwirukanye, kugeza ubwo mu kwezi gushize yabyanditse ku rukuta rwe rwa facebook ko aziyahura, bamwe bakamutuka abandi bakamusaba kugira buba n’ibindi byinshi.
Nyuma yo kubona umwana we yiyahura agapfa, uyu mugore ngo yihutiye gutangaza ibyamubayeho n’amarira menshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *