Mu gace ka Mugunga ko mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Kabiri haramukiye impagarara nyuma y’aho umusirikare wa FARDC arashe umusore w’impunzi wahunze ava i Sake, ubwo twandikaga iyi nkuru umuhanda Sake-Goma ukaba wari wafunzwe n’abigaragambya.
Amakuru aturuka aha aravuga ko abigaragambya bariye karungu babashije gufata abasirikare babiri nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe saa mbiri z’ijoro.
« Umwe mu bigaragambya yagize ati « Abasirikare batamenyekanye ukundi barashe begereye uwavuye mu bye, umugore we yari yaburiwe irengero ariko amaze kuboneka muri iki gitondo, »
Uyu yakomeje agira ati « Twabashije gufata abasirikare babiri kandi kuri ubu bari mu maboko y’abigaragambya banafunze umuhanda Goma-Sake, nta gutambuka ubungubu. »
Aba bakomeje basaba guverinoma kubitaho kuko bitabaye ibyo n’umutekano mucye uhari bazahapfira.
#RDC🇨🇩Une vive tension est perceptible à #Mugunga en ville de Goma, depuis tôt le matin de ce mardi . à€ la base, un présumé militaire a tué un jeune déplacé de #Sake. Pour l’heure, la route Sake-Goma reste bloquée par les manifestants en colère qui ont réussi à mettre la main… pic.twitter.com/lnSuVa3UUs
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) March 5, 2024


