Umuhanda uri i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Bronx , ugiye kwitirirwa umunya Ghana wakoze igikorwa cy’ubutwari.
Emmanuel Mensah, ni umunya Ghana, wapfuye ku wa 28 Ukuboza 2017, ubwo yageragezaga gutabara abaturage ubwo inzu barimo yari yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ubwo inzu yari yafashe n’inkongo y’umuriro, Emmanuel Mensah ngo yatanze ubuzima bwe, apfa amaze gutabara abantu bane.
Radiyo Ijwi rya Amerika, itangaza ko Mensah yapfuye afite imyaka 28, akomoka muri Ghana ariko akaba yari afite ubwenegihugu bwa Amerika ndetse ari n’umusirikare wa Amerika. Yatabaye abantu atari mu kazi, kuko yari amaze iminsi mu kiruhuko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


