Imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali biteganyijwe ko izatangira mu kwezi kw’Ukwakira uzatwara miliyari zisaga 2 z’amadolari mu gihe u Burundi bwo bwivanye mu masezerano.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni na mugenzi we wa Tanzania ushinzwe itumanaho, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Makame Mbarawa nibo batangije uyu mushinga ku mugaragaro kuwa 20 Mutarama I dare s Salaam.
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bakaba barabye ko uyu mushinga wazihutishwa.
Aba bayobozi bombi barahuye hagati muri Mutarama bagirana ibiganiro ku ngamba zo kwihutisha ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.
Umushinga uzatwara miliyari zisaga 2 z’Amadolari
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano zayo, Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko amafaranga uyu muhanda w’ibirometero 521 uva Isaka ugera I Kigali wari kuzatwara yiyongereyeho miliyoni 700 z’amadolari akaba miliyari 2,5 bitewe n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutse ugereranyije n’andi mafaranga y’amahanga asanzwe akoreshwa.
Mu myaka itatu ishize, ikigo cy’Abanyakanada, Canarail and Gibbs Africa, cyari cyakoze inyigo y’uyu mushinga cyari cyavuze ko umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Rusumo-kigali wari gutwara miliyari 1,8 y’Amadolari.
Mu gihe ibirometero 371 kuva Isaka kugera Rusumo muri Tanzania bizatwara miliyoni 942$, ku ruhande rw’u Rwanda ibirometero 150 kuva Rusumo ugera I Kigali na Bugesera bizatwara miliyoni 857$.
Engineer Mukiza Odilo wo muri minisiteri y’ibikorwaremezo akaba avuga ko ikilometero kimwe cy’umuhanda wa gari ya moshi gitwara miliyoni 12$.
Ibi biciro biranyuranye kuko muri Kenya ari miliyoni 5$ nubwo igice cya Nakuru ikilometero kizatwara miliyoni 8$, muri Uganda naho hakaba hateganywa miliyoni 5$ ariko umuhanda Kampala-Mirama Hills nawo ngo ukaba uzatwara amafaranga aruta aya ku kilometero.
Odilo yakomeje avuga ko muri Tanzania ari ho honyine bahendukirwa bitewe n’imiterere y’iki gihugu usanga ari umurambi.
Hagati aho u Burundi bwo bwabaye busubitse kubaka umuhanda wabwo.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


