Kuri uyu wa 26 Kamena 2020 hari umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Burundi.
Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi tariki ya 9 Kamena, akaba yaraguye mu bitaro bya Karusi.
Umurambo wa Pierre Nkurunziza wamaze kuvanwa mu bitaro bya Karusi, utwawe mu modoka yabigenewe yera. Abaturage bari muhanda bategereje ko imodoka itwaye umurambo wa nyakwigendera.
Ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu naho hari kubera undi muhango, ndetse imyiteguro irarimbanyije muri Sitade Ingoma muri Gitega, abahari bambaye imyenda yera hejuru ndetse n’imikara ku gice cyo hasi.
Indirimbo zibutsa ibikorwa byaranze Pierre Nkurunziza cyane cyane mu myaka 15 yamaze ku butegetsi ni zo ziri gucurangwa ndetse n’izimuherekeza z’iyobokamana.
Ibiteganyijwe muri uyu muhango birimo: Gusezera nyakwigendera iwe mu rugo, akarasisi k’abasirikare muri Sitade Ingoma, isengesho, ijambo ry’abayobozi bakuru guhera ku Mukuru w’Igihugu mushya, gushyingura, ijambo ry’uhagarariye umuryango n’ibindi,…
Umurambo wagejejwe ku mva









Umurambo wamaze kugezwa muri Stade Ingoma muri Gitega



Perezida Evariste Ndayishimiye yatanga ubutumwa bw’umunsi
Muri Stade Ingoma bari biteguye








Umurambo wari ugiye kuvanwa mu bitaro bya Karusi-amafoto









Abahagarariye Kenya na Tanzaniya bageze mu Burundi






