Umuvugabutumwa wabiciye bigacika muri leta y’Afurika y’Epfo, Paseka Motsoeneng umenyerewe ku izina rya Mboro yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayoboke b’itorero rye, Incredible Happenings Ministries nyuma y’uko bananiwe gusengera umwana muto w’umukobwa ngo akire ahubwo akabagwa imbere.
Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu biravuga ko ku munsi wok u cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, ari bwo ababyeyi basengera kuri ririya torero bazaniye uyu muvugabutumwa umwana w’umukobwa w’imyaka 3 ngo bamusengere, ariko bikaba iby’ubusa kuko n’ubundi yaje kubaca mu myanya y’intoki agapfa.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Umuvugizi wa polisi ikorera mu gace ka Ekurhuleni aho uriya muhanuzi akorera, Captain Lesetja Mathobela yavuze ko uyu mwana w’umukobwa koko yapfuye, ubu umuhanuzi Mboro na bamwe mu bo bafatanyije kumusengera bakaba bacumbikiwe n’inzego z’umutekano kuko bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mwana utarajyanywe kwa muganga ahubwo bakamujyana mu rusengero.

Polisi ivuga ko nyina w’uyu mwana utatangajwe amazina yafashe umwanzuro wo gushyira umwana we Pasiteri Mboro ngo amusengere, yamugeza mu rusengero akarushaho kuremba ndetse agatangira no kuruka.
Bamwe mu bari aho bashnja imbangukiragutabara gutinda kubageraho kuko bahise bayihamagara bakibona ko umwana arembye cyane, polisi yo ikabaza impamvu batamujyanye kwa muganga hakiri kare ngo yitabweho ahubwo bakamujyana mu rusengero.
Umuvugizi wa polisi Mathobela yavuze ko umwana yaguye mu rusengero bityo abari bahari bakaba bagomba gukorwaho iperereza hakarebwa impamvu batamujyanye kwa muganga ahubwo bakamuzana aho.
Pasiteri Mboro we ahakana uruhare rwe mu rupfu rw’uriya mwana nubwo yaguye mu rusengero rwe.
Gentille@Bwiza.com


