Uyu muhanzi witwa George Michael wo mu Bwongereza wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop ndetse na Solo yitabye Imana kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 azize urupfu rutunguranye.
Nk’uko byatangajwe na Manager w’uyu muhanzi Michael Lippman, ngo uyu muhanzi bamusanze mu buriri aryamye yapfuye bivugwa ko yazize indwara y’umutima kuko nta n’igicurane yatakaga.
Umuryango w’uyu muhanzi wagaragaje akababaro ku rupfu rw’umwana wabo unasaba ko abantu bakwirinda kugira amagambo bongeraho mu gihe abantu bari kwizihiza uyu munsi mukuru wa Noheli.
Thames Valley, ni umuvugizi mu wa Polisi mu gace uyu muhanzi yari atuyemo. Yatangaje ku by’uru rupfu aho yagize ati”nta wukekwa kuba yihishe inyuma y’urup
fu rwe, ariko nta gushidikanya yapfuye.”
Uyu muhanzi w’imyaka 53 y’amavuko yitabye imana mu buryo butunguranye aguye iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Oxfordshire gaherereye mu burasirazuba bw’Amajyepfo y’u Bwongereza.
Mu myaka 13 ishize nibwo yari yagarutse mu rukundo n’umukobwa wo mu mujyi wa Texas Kenny Goss nyuma baza gutandukana.
Mu 1990, nibwo uyu muhanzi yashyize ahagaragara Album ye ya mbere Listen Without Prejudice Vol.1 yari yagizwemo uruhare n’abantu bakomeye muri kiriya gihugu mu bijyanye na filimi barimo Stevie Wonder, Elton John ndetse n’abandi banyamideli batandukanye batumye indirimbo ze zikundwa cyane.
Yabaye kandi umukinnyi wa filimi muri filimi yiswe “Freedom” aho yagaragaye nk’umukinnyi w’imena.
Muri uyu mwaka wa 2016, yaje kumenyekana cyane mu bitaramo bitandukanye muri kiriya gihugu nyuma yo gushyira ahagaragara indi Album yo mu njyana ya Solo aho yanatangaje ko ariwe wiyandikiye indirimbo zirimo n’ibindi byose byayigiyeho nta wumufashije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Careless whisper, Cowboys and Angel, Kissing a fool, I can’t make you love me n’izindi.
Iruhuko ridashira kuri George Michael
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


