Sosiyete y’umuhanzi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Senegal, Akon, yasinyanye n’ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo, amasezerano y’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye ya Cuivre na Cobalt, nk’uko aya masezerano yatangajwe na minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga.
Umuhanzi Akon wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Don’t Matter” na “Smack That”, amaze gushinga ibigo bitandukanye no gukora ibikorwa byo gufasha hirya no hino muri Afurika, ndetse akaba ari kubaka umujyi w’icyitegererezo iwabo muri Senegal uzatwara miliyari 6 z’amadolari.
Akon yinjiye mu isoko ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze muri Sosiyete yandikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa White Waterfall LLC, abereye Perezida n’Umuyobozi Mukuru nk’uko amasezerano yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abigaragaza.
Amwe muri ayo masezerano, yo ku itariki 14 Ukuboza yashyizweho umukono na Akon ubwe mu mazina ye ya nyayo, Aliaune Thiam, asaba White Waterfall kwishyura agahimbazamusyi k’umukono ka miliyoni 2 z’amadolari ndetse no gutera inkunga inkunga ubushakashatsi bwakozwe ahateganywa gucukurwa muri Kimono mu Ntara ya Haut-Katanga.

Iyi nkuru dukesha RFI ikaba yibutsa ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira Cuivre nyinshi ndetse ikaza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira Cobalt nyinshi ikoreshwa muri batiri z’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.


