Umuhanzi Ali Kiba yakiriwe na Perezidansi ya Tanzaniya avuye muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ali Kiba na Wizkid baraye bavuye mu marushanwa ya MTV yaberaga muri Repubulika y’Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Werurwe 2017.
Aba bahanzi bakaba ari na bamwe mu bahanzi bitwaye neza mu irushanwa ndetse bakaba banatahukanye ibikombe.
Umuhanzi Ali Kiba akaba we by’umwihariko yahawe ikaze na Perezidansi ya Tanzaniya ndetse bakanafatanya kwishimira intsinzi.
Uyu muhanzi yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’abafana batagira ingano ku kibuga cy’indege ubwo yasesekaraga ku kibuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwa MTV bwatangaje ko uyu muhanzi hamwe na mugenzi we Wizkid ari abahanga cyane babashije gutwara ibihembo by’abahanzi bitwaye neza ndetse byaranzwe n’impaka ndende mu kubikorera.
Perezidansi ya Tanzaniya, nayo yatangaje ko yishimiye intsinzi y’uyu muhanzi ndetse inamuha ikaze mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *