Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ali Saleh Kiba, wamenyekanye cyane ku mazina ya Ali Kiba, yagaragaje amarangamutima afittiye leta y’u Rwanda ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aranabihanganisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muhanzi yagize ati”nzakomeza kuba hamwe n’u Rwanda kandi ibyabaye nzibizongere ukundi.”
I will stand with Rwanda #neverAgain #SupportedByKiba #KingKiba pic.twitter.com/excVBrjzG4
– Alikiba (@OfficialAliKiba) April 7, 2017
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu karere, mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Mwana, Nisamehe, Aje n’izindi ndetse n’umuzingo w’indirimbo yise Cinderella, akaba na we yagaragaje ko yifatanyie n’u Rwanda cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.
Yavutse ku itariki ya 26 Ugushyingo 1986, akaba afite abana bagera kuri 4 barimo Amiya Kiba, Prince Sameer Kiba, Chamy Kiba ndetse na Jamal Kiba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagiye arangwa no gutwara ibihembo bitandukanye cyane cyane muri uyu mwaka ushize wa 2016, haba muri Afurika no ku mugabane w’u Bulayi, ibi bihembo bikaba byaragiye byibanda ku kugira abakunzi benshi, indirimbo y’umwaka n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


