Umuhanzi Beka Flavour wo mu gihugu cya Tanzania yanenze cyane itsinda Dream Boyz ryo mu Rwanda nyuma yo kumenya ko iri tsinda riherutse gushishura indirimbo ye yiswe Sikinai rikayita Romeo na Juliet, gusa yongeraho ko ashimishwa n’urwego umuziki we ugezeho.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Beka Flavour yatangiye agisha inama abamukurikira ababaza icyo yakorera aba bahanzi bo mu Rwanda, abatura agahinda yatewe no kumushishurira indirimbo n’uburyo yabajije itsinda Dream Boyz impamvu yamusubiriyemo indirimbo itamugishije inama.
Yagize ati: “ Ndababaza bakavuga ngo sinshaka kujya gukora igitaramo iwabo niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ngo bikorere igitaramo ubwabo nasetse cyane .”

Yakomeje avuga ko ariko yumva yishimiye kubona urwego umuziki we ugezeho n’ukuntu ari mwiza.
Umva indirimbo Sikinai hano

Bamwe mu bakurikira uyu muhanzi rero bahise batangira kumugira inama, abo mu Rwanda ntibahisha ko Dream Boyz yabasebeje, mu gihe abandi bo bamugiriye inama yo kwishimira akazi ke gusa kuko kamaze kurenga imbibe, bamubwira ko n’abiganye indirimbo ye ari bo bafana be bakuru ahubwo bamugira inama yo gukorana nabo indi ndirimbo.
Umva indirimbo Romeo na Juliet hano

Hari kandi n’abamugiriye inama yo kugana mu rukiko agatanga ikirego, abandi bamusaba kugira aba basore ba dream Boyz inshuti ahubwo bakajya bamwamamaza mu Rwanda ku buryo naramuka ahageze azakirwa nk’umwami.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Â


