Umuhanzi Beka Flavour yatangaje ko kuba Itsinda rya Dream Boyz ryariganye indirimbo ye atari ibintu bibi ahubwo ko ikibazo ari uko batigeze bamumenyesha hakiri kare.
Mu kiganiro na Bongo5 TV, uyu muhanzi avuga ko ibyabaye ari ikimenyetso cyâuko umuziki we wamenyekanye gusa ngo Dream Boyz yakoze ikosa ryo kutamumenyesha hakiri kare.
Yagize atiâ Mbere na mbere si bibi gusa ikosa bakoze ni uko batigeze bamenyesha kare. Urabona bakoze copy paste,uretse kuba bararirimbye mu Kinyarwandaâ
Beka Flavour yavuze ko kugeza ubu yamaze kuvugana nâitsinda rya Dream Boyz kuri iyi ngingo.
â Kugeza ubu namaze kuvugana nabo ndetse bavuganye nâabayobozi banjye,ubu nta kibazo. Bambwiye ko banshakishije mbere yo gushyira hanze iriya ndirimbo bakambura. Bambwiye ko bakunda umuziki wanjye.Kugeza ubu ntiturafata umwanzuro. Nanone ibi bigaragaza ko umuziki wanjye wageze kureâ
Ibi ni nyuma yaho abaturage bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzaniya banenze bikomeye itsinda rya Dream Boyz ryo mu Rwanda bavuga ko ryiganye indirimbo yâumuhanzi Beka Flavour yitwa âSikinai maze bagakora indi bise â Romeo and Julietâ.
Babinyujije ku rubuga rwa You Tube, benshi mu bagiye batanga ibitekerezo bavuze ko ibyo Dream Boyz yakoze  nta bupfura burimo kandi ko bisubiza inyuma umuziki wo mu Rwanda.
Â


