Umuhanzi Big Eye arinubira guhura na Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ibrahim Mayanza uzwi mu muziki nka ‘Big Eye’ yavanyeho igihuha cy’uko yaba yarahawe amafaranga menshi na Perezida Yoweri Museveni ubwo baherutse guhura. Yavuze ko bitagenze neza kuko nta n’igiceri yamuhaye.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yatangarije kuri televiziyo ya NBS yo muri Uganda ejo tariki ya 15 Mutarama 2020.

Mu byo yaganiriye na Perezida Museveni, harimo imbogamizi ziba mu muziki zirimo n’ibura ry’amafaranga n’amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021 nk’uko ikinyamakuru Nile Post dukomoraho aya makuru cyabitangaje.

Yakomoje ku bukene bw’amafaranga afite muri iki gihe asa n’uwahagaritse ibikorwa by’umuziki bitewe n’uko nta bamufasha kuwuzmura abona, avuga no ku bantu batangiye kumuhamagara, batekereza ko yahawe amafaranga menshi.

Ati: “Ndagira ngo menyeshe abantu ko nahuye na Perezida Museveni ariko ntabwo nshaka ko batekereza ko ubu mfite amafaranga menshi. Kuva mu 2011, nahuraga na we, nkamwibutsa ikibazo mfite cy’amafaranga ariko sindayabona. Mu by’ukuri ayo mafaranga ntayo nabonye kandi ndekennye, murabizi ko ntagikora umuziki.”

Ntabwo tuzi niba Perezida Museveni yaremereye amafaranga uyu muhanzi nk’uko avuga ko yamwibukije kuva mu 2011 cyangwa se we (Big Eye) akaba yaratekerezaga ko byanga byakunda atayatahana nibahura, gusa ikimenyerewe n’uko ahanini iyo abakuru b’ibihugu barimo na Museveni, iyo bahuye na rubanda rugufi, bakunze kubaha ubufasha burimo amafaranga. Urugero rwa hafi ni igihe uyu Mukuru w’Igihugu yari mu rugendo rw’iminsi irindwi rwo kwibuka urugamba rwamugejeje ku butegetsi rwa Luwero 1981-1986, yahaye abasheshe akanguhe amafaranga mu buryo bamwe banenze kuko babanzaga gupfukama gusa byaje gusobanuka kuko mu muco w’iwabo, ni ko batanga icyubahiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *