Umuhanzi Bobi Wine ngo arashaka kujya kuririmbira Abadepite mu ngoro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu gihugu cya uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, yatangaje ko mu minsi ya vuba ashobora gutaramira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangarije Televiziyo ya NTV yo muri kiriya gihugu, ariko akaba yirinze gutangaza ishyaka rizaba ryamutumiye nubwo bizwi ko akorana bya hafi na Dr Bessigye, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda FDC bakaba baherutse no kugaragara bari gukorana indirimbo, bityo iri shyaka rikaba ari na ryo rihabwa amahirwe.
Yagize ati “ntabwo ndi umunyepolitiki, arik igihe kirageze ngo nanjye mbasangize icyo nzi ku bijyanye n’imiyoborere. Ni kenshi nagiye ngaragara ibintu abaturage bakeneye cyangwa bibagiraho ingaruka, none ubu ngiye no kwigerera ahafatirwa imyanzuro.”
Yakomeje avuga ko nubwo yaririmbye indirimbo nyinshi, hari izabaye nko gutakaza umwanya w’ubusa kuko wasangaga akenshi nta butumwa zifitiye abaturage, ariko ubu akaba ari gukora cyane ngo agere ku ntego nya yo yo guha rubanda icyo bakeneye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Birasanzwe ko muri kiriya gihugu abahanzi batandukanye bataramira Inteko ishinga amategeko mu bihe bitandukanye bitewe na gahunda ihari, umuhanzi uheruka kuririmbirayo akaba ari umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, Judith Babirye, kuri ubu unahagarariye abagore bo mu karere ka Buikwe mu nteko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *