Umuhanzikazi Chloe Elizabeth Bailey wamamaye nka Chlöe mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenzwe bikomeye ku cyemezo yafashe cyo gukorana indirimbo na Chris Brown utorohewe muri iyi minsi kubera ibyaha byamuvuzweho byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Chlöe yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ye ya kabiri ku muzingo (Album) ari gutegura, akaba yaratangaje ko yitwa “How Does It Feel” ndetse ko yayikoranye na Chris Brown.
Yanditse kuri Twitter ye ko agiye gusohora indirimbo nshya yakoranye na Chris Brown, aho bamwe bamukurikira kuri uru rubuga bakiriye nabi iyo nkuru yo gukorana indirimbo n’uyu muhanzi wakanyujijeho mu rukundo na Rihanna.
Chlöe ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Parkwood Entertainment y’umuhanzi Beyoncé, yanenzwe cyane ku mahitamo yakoze yo gukorana indirimbo na Chris Brown, aho icyazamuye amarangamutima y’abafana ari ifoto bari gukoresha bayamamaza.
Ifoto iri gukoreshwa hamamazwa iyo ndirimbo ni iyo Chris Brown aba yafatanye na Chlöe bahuje imitwe yabo. Hari ababishingiyeho bavuga ko ko uyu mukobwa w’imyaka 25 yagizwe nk’igikoresho.
Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati: “Abagore b’Abanyafurika turananirwa mu muziki niba twumva twakorana n’uduhohotera kugira ngo twamamare.”
Undi ukoresha Twitter yagize icyo avuga, yagize ati: “Ntabwo tuzigera tureba iyo ndirimbo. Tuzareba izakurikira.”
Undi ati: ” Ni 2023, abagore baracyakorana na Chris Brown.”
Undi ati: “Ese ibi bintu Beyoncé yaba yabyemeje?”
Undi na we ati: “Nari ntegereje icyiza kiva iwawe!”
Nubwo abantu benshi banengaga uyu mukobwa kubera gukoresha Chris Brown mu ndirimbo ye, hari abandi batabyumva batyo, ahubwo bamushyigikiye.
Ati: “None se akwiye guhezwa ubuziraherezo ku makosa yakoze mu myaka 15 ishize ubwo yari ingimbi? Ubu ni ubusazi!! Numvaga twakemereye umuntu akatwereka ko yahindutse.”
Undi ati: “Ni ikibazo mu muziki wa R&B. Ndizera ko yasabye Imana imbabazi, ni cyo gihe ngo abandi batangire kumubabarira. Mumwemerere kudusangiza iyo ndirimbo mu mahoro ndabasabye.”
Chris Brown yagiye ashinjwa kenshi guhohotera ab’igitsina gore bagerageje kugirana umubano nk’aho muri 2009 yakubise Rihanna bakundanaga ndetse muri 2017 aza kongera gushinjwa n’uwari umukunzi we.

