Umuhanzi Davido mu gahinda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido, ari mu gahinda nyuma y’aho kuwa Mbere yapfushije umuhungu we witwa Ifeanyi yari yabyaranye na Chioma

Amakuru avuga ko Ifeanyi yarohamye muri Pisine iwabo ahitwa Banana Island muri Leta ya Lagos, igihe ajyaniwe Kwa muganga, akagerayo yapfuye kuko yatunze gutabarwa.

Ifeanyi wavutse mu 2019. Ubwo yarohamaga muri iyi Pisine yahise yihutishwa kujyanywa kwa muganga mu bitaro bya Lagoon Hospital ariko biba iby’ubusa.

Kugeza ubu ababyeyi be ntacyo baratangaza kuri ibyo byago.

Umwana wa Davido apfuye hashize iminsi micye bamukoreye ibirori by’isabukuru y’amavuko kuwa 20 Ukwakira 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *