Umuhanzi Diamond ashobora gusimbura Wema Sepetu mu buroko

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platnumz ngo yaba ari mu mazi abira nyuma y’aho muri iki cyumweru gishize yashyizwe ku rutonde rwa bamwe mu banyereje imisoro n’ikigo cy’igihugu cya Tanzaniya cy’imisoro n’amahoro, ariko kugeza ubu iperereza rikaba ngo ryerekana ko yaba yaranacuruzaga ibiyobyabwenge, kimwe mu byatumaga adatanga imisoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru aravuga ko kugeza ubu, uyu muhanzi ari mu mazi abira ku buryo ashobora no gufungirwa ibyo byaha akekwaho.
Diamond yatangiye gukekwa ubwo iki kigo cy’imisoro n’amahoro mu gihugu cye Tanzania Revenue Authority (TRA) ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe ubugenzuzi ubwo bagenzuraga umutungo afite ndetse n’ibikorwa bye bitandukanye bityo bigatuma ajya ku rutonde rw’abagomba kwigwaho kuko hari ibyo acuruza byinshi bidasorerwa bityo bikaba bishobora kuba ari ibiyobyabwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi ishize kandi na bwo uyu muhanziyari yasohotse ku rutonde rw’abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bityo ibi na byo bikaba ari bimwe mu byashingiweho mu kumugenzura ubu dosiye ze zikaba ziri gukorerwa ubusesenguzi.
Uyu muhanzi akekeweho ibi byaha nyuma y’uko mu minsi ishize na none uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu yatawe muri yombi ndetse akanafungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *