Umuhanzi Diamond yarijijwe ayo kwarika n’umukobwa Tiffah

Sangiza iyi nkuru

Diamond Platnumz umaze iminsi ashinjwa na benshi ko atabyara, ibizamini byagaragaje ko Tiffah ari uwe nyuma yo kujya kwisuzumisha muri Afurika y’Epfo, ibyishimo bye akaba yabigaragaje mu marira.
Mbere y’uko uyu musore yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibwo yerekeje muri Afurika y’Epfo ari kumwe na Zari n’umwana wabo Tiffah ngo hafatwe ibizamini ” DNA” biza kwerekana ko uyu mwana ari uwa Diamond.
HH
Akimara gukubita amaso ibipapuro byemeza ko umwana ari uwe, yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe bivanzemo amarira, ari nako Zari arushaho kumwegera amuhoza.
Diamond aganira n’ikinyamakuru Aman newspaper, yavuze ko ibizamini byemeje ko Tiffah ari amaraso ye ko yabikoresheje mu rwego rwo guca amazimwe muri Tanzaniya ndetse n’abanyamakuru bakunda byacitse.
Uyu muhanzi ngo yangendanaga urwikekwe aho anyuze hose bamuryanira inzara bahwihwisa ko uwo mwana yaba atari uwe, hakiyongeraho uwahoze ari umugabo wa Zari, Ivan SSemwanga wahoraga amwotsa igitutu avuga ko Tiffah ari uwe.
FAA
Intandaro yo kuba Ivan yiyitiriraga uyu mwana ni uko n’ubusanzwe yabyaranye na Zari abana batatu ubwo babanaga nk’umugabo n’umugore.
Diamond yagiye ashinjwa kenshi n’uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu ko atabyara yewe ko nta nda yamuteye nibura ngo ivemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *