Umuhanzi nyarwanda Edouce Softman n’umugore we Miss Nyinawumuntu Rwiririza Delice bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura.
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Miss Delice yatangaje ko yibarukiye umwaka w’umukobwa mu bitaro bya bya kaminuza y’u Rwanda bya Butare ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023.
Umugore wa Edouce kandi asobanura ko nyuma yo kubyara, ameze neza, kandi yishimiye ko umuryango wabo wagutse.
Edouce na Delice witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020 batangiye kugaragaza ko bakundana mu mwaka w’2021, bemeranya kubaka urugo mu 2022.

