Fally mu kiganiro na Perezida Macron w'u Bufaransa

Umuhanzi Fally Ipupa yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa ku ntambara ya M23 na FARDC

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Fally Ipupa N’Simba yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyabo, by’umwihariko ku ntambara ya M23 n’igisirikare cya Leta.

Fally yatangarije inkuru yo guhura na Macron ku rubuga rwa Twitter, agira ati: “Nishimiye guhura na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ni umwanya ukomeye twaganiriyemo ikibazo gikomeye mu burasirazuba bwa RDC n’umuziki w’Abanyekongo mu rubyiruko.”

Uyu muhanzi ukomeye muri RDC no ku mugabane wa Afurika yari yagiye mu Bufaransa kwitabira by’umwihariko umuhango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, wo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize.

Mu bagabo, iki gihembo cyahawe umukinnyi wa Paris Saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi. Mu bagore, cyahawe Alexia Putellas ukinira FC Barcelona n’ikipe ya Espagne. Hatowe kandi n’abakinnyi 11 bagize ikipe y’umwaka, hatangwa n’ibihembo bindi byihariye nk’icy’umuzamu n’umutoza beza.

Fally mu kiganiro na Perezida Macron w'u Bufaransa
Fally mu kiganiro na Perezida Macron w’u Bufaransa

Fally Ipupa mu muhango wo guhemba umukinnyi mwiza w'umwaka
Fally Ipupa mu muhango wo guhemba umukinnyi mwiza w’umwaka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *