Umuhanzi Jose Chameleone atangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda bugeze igihe cyo gushyirwaho akadomo, ingingo yatumye afatwa na polisi ya Uganda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019, Chameleone yavuze ko ubutegetsi bwa Museveni bukwiye kuvaho kuko bwuzuye uburyarya.
Ati “ Ubu butegetsi bwatwambuye imbaraga. Dukwiye gufatanya tugahanga n’uburyarya kugira ngo impinduka dushaka zigerweho.”
Yongeyeho ati “  Ubutegetsi bwa Museveni bugomba kurangira kuko nta bitekerezo bufite na mba. Si ndi hano ngo namamare, ibyo narabibonye narabihaze. Nshaka kuguraho abategetsi babi. Museveni agomba kuvaho n’abo bafatanyije bose.”
Akimara gutanga ikiganiro, The Daily Monitor yatangaje ko Chameleone yahise afatwa ariko akajyanwa iwe mu rugo.
Uwungirije umuvugizi wa Leta ya Uganda, Col.  Shaban Bantariza yavuze ko ibyavuzwe na Chameleone nta gaciro ka politiki bifite.
Joseph Mayanja kuri ubu ari kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala. Ni nyuma yo kujya mu Ishyaka rya Democratic Party (DP).
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Byitezwe ko  azahangana na Elias Lukwago ndetse na Lt. Gen. Henry Tumukunde.
Â
Â
Â
Â


