Jose Chameleone aherekejwe na DJ Pius n’abandi yasesekaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye Iserukiramuco ry’Amahoro (Amani Festival), rizaba risoza kuri iki Cyumweru.

Iyi nkuru dukesha urubuga Bigeye rwo muri Uganda iravuga ko Chameleone yageze muri Congo ari kumwe na murumuna we, Pallasso ndetse na Dj Pius w’Umunyarwanda.

Chameleone akaba azataramira abitabiriye iri serukiramuco mu mujyi wa Goma kuri iki Cyumweru ku munsi waryo wanyuma rikaba ryaratangiye ku itariki 09 Gashyantare 2018.

Abateguye iri serukiramuco riri kubera mu mujyi wa Goma bavuga ko umuhanzi Chameleone abaturage ba Congo bamukunda cyane, ari yo mpamvu biyemeje kubazanira bamwe mu bahanzi bakunda cyane, aho Chameleone ari we muhanzi w’icyubahiro uzacurangira abari gukurikirana imigendekere yaryo.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


