Umuhanzi Justin Bieber ukomoka mu gihugu cya Canada aherutse kuburira abakoresha urubuga rwa Instagram mu buryo bwo gutebya avuga ko adashidikanya ko uru rubuga rwavuye ikuzimu ko n’abarukoresha baba bakorera Satani
Mu gitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera mu mujyi wa London mu Bwongereza yavuze ko yizera ku kigero cya 90% ko instagram yagenewe gushirwaho amafoto ari igikoresha cyo mu bwoko bw’ibyapa (Billboard) cya Satani
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere yo gutangaza ayo magambo uyu muhanzi uvuga ko ari umukirisitu wiririmbira injyana ya Pop yabanje kubwira abakunzi be ko adateganya kuzongera gukoresha Instagram.
Mu buryo bwo kwisararanga ku rubyiniro by’abahanzi, Justin yagize ati “Ni nde utekereza ko nzagaruka kuri Instagram nanjye nkongera gushyiraho selfies zo nifotoye? Arahari? eeehh Oya ariko, sinshaka gusubira kuri instagram yanjye, Ndabyizeye, Ndumva ukuzimu kuri kuri instagram. Ndabihamya 90%, twamaze korekwa ikuzumu aho twahejejwe na instagram”
Justin Beiber wimyaka 22 y’ubukuru yaserereje abakoresha Instagram avuga ko batanazi aho amafoto bayishyiraho ajya (server). Yavuze ko kuri ubu azajya areba ibyo abantu bashyiraho gusa ariko ko atozengera kuyishyiraho ifoto ye.
Kuva mu kwezi kwa munani uyu mwaka nibwo Beiber yasibye urukuta rwe rwa Instagram avuga ko ayivuyeho burundu.
Kugeza ubu abantu barenga Miliyoni 77 ku isi nibo bakoresha Instagram, abo ubwo nibo Beiber yavuze ko bakoreshe urubuga rwa Satani
Muri iki gitaramo kandi Justin Beiber yavuze ko ngo adashaka kuzongera kwifotozanya n’abakunzi be kuko ngo bituma abantu bamumenyera ku rwego batangiye no kumufata nk’aho atari umuntu wuzuye.

Justin Beiber akomeje kugaragaza ko ashaka gukiranukira Imana ku burryo butangaje, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yabwiye ikinyamakuru the mirror ko adashaka ko abakunzi bakomeza kumufata nk’igikomerezwa ku rwego rwo kumuramya, Aha yavuze ko Imana yo mu ijuru yonyine ari yo ikwiye kuranywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe yagize ati “Nifuza cyane ko abantu barekera kundamya, mureke kunyizera mwizere Imana gusa kuko njyewe najya mpora mbatenguha cyane buri gihe,Yeah ndabizi ko bibatangaje ariko mu kuri sinshobora kubakemurira ibibazo byanyu nk’uko Imana yabikora. ntabwo nkomeye nk’uko mubikeka, si ndi umwere nanjye, hari ibyaha byinshi nkora nanjye nshaka kubabarirwa, Nifuza ko abantu barekera kwizera abantu nkabo,”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


