Umuhanzi Mico The Best yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Nkiko Turatsinze Prosper wamenyekanye muri muziki nyarwanda nka Mico The Best yatawe muri yombi azira ubusinzi.

Amakuru dukesha InyaRwanda avuga ko uyu muhanzi yafashwe na polisi y’igihugu mu masaha y’ijoro yo ku wa gatandatu tariki 04 Werurwe 2023 afatirwa hafi y’ikiraro cya Ruriba gitandukanya akarere ka Nyarugenge n’aka Kamonyi ubwo yari atashye.

Kugeza ubu uyu muhanzi afungiye kuri sitasiyo ya police ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge biteganyijwe ngo agomba gufungwa iminsi itanu akishyura ihazabu y’150.000 frw ndetse n’ibindi 50.000 frw byishyurwa imashini iterura ikinyabiziga yari atwaye.

Mico The Best watangiye umuziki atunganya indirimbo z’abandi bahanzi (yari Producer) gusa nyuma na we atangira kuririmba indirimbo zanakunzwe cyane harimo nk’Igare’, ‘Umunamba’,’Imashini ndetse n’izindi zigiye zitandukanye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *