Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye nka ‘Ndandambara ikospeed’ yifashe videwo ari guhohotera umwana we, Polisi y’igihugu itangaza ko igiye kumukurikirana.
Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muririmbyi ari kwifata amashusho, yihanangiriza cyane umwana muto bikekwa ko ari uwe.
Mu mashusho yumvikana abwira uyu mwana wari witumye mu buriri ati: “Saba imbabazi ko utazongera kunnya ku buriri. Vuga ngo ntabwo nzongera ku buriri.”
Uyu mwana muto wari upfukamye anikoreye igisa n’inkarakara yemeye ko atazongera kwituma ku buriri.
Mu ijwi ry’umwana humvikanamo ikiniga, ibyumvikanisha ko umuhanzi Ndandambara yabanje no kumukubita mbere yo kwifata amashusho amwihanangiriza.
Uwitwa Tr. Patrick ku rubuga rwa Twitter, yasabye Polisi y’igihugu gukora akazi kayo kuri ririya hohoterwa, ivuga ko igiye kubikurikurana.
Polisi yagize iti: “Mwiriwe Patrick, murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”
Nsabimana Leonard A.K.A Ndandambara, aririmba mu rurimishami rw’Ikigoyi ruvugwa iwabo mu karere ka Rubavu.
Uyu muririmbyi yamamaye mu indirimbo yise ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakoreshejwe mu kwamamaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2017, gusa aheruka gusohora n’indi ndirimbo nshya yise “Covid-19 Ndandambara”.

14 Responses
Umuhanzi Ndandambara yifashe videwo ahohotera umwana
Ariko se ubwo ntimugiye kurengera koko? Ubwo umwana yitume mu buriri aho guhanwa ahembwe? Musigeho murimo kutwicira abana rwose umwana utahanwe ntavamo umugabo cg umugore ubereye igihugu, nkeka ko nabenshi wabaye abo muribo kubera guhanwa Kandi jye ndumva gutoza umwana gusaba imbabazi atari ikosa. Jye simbishyigikira ibyo muvuga uburere buruta ubuvuke

Ibyuuga nukuri ntacyaha yakoze YAHANAGA umwana we sinibazako mugiye gukunda uwomwana kurusha umubyeyi we musigeho mwirengera hano si iburayi urwanda tugira ukotugenda

Barebe niba atari film yarimo gukona, kuko abantu nsigaye bakina ibintu byinshi bashaka kwamamara za YouTube.

NTA GIHE UMWANA WAKOSHEJE ATAHANWE,GUSA ABAYE YARIFASHE AYO MAFOTOAKAYAKWIRAGIZA KU ISI YOSE NAWE YACISHWAHO UMUJYAFU KUKO YABA YARAMENNYE IBANGA RY’ABABYEYI B’URWANDA MU GUTANGA IBIHANO KU BANA

Uwamahoro guhanura umwana si bibi, ariko hari ibihano bitari ibya kibyeyi. None se umwana ahanishwa gufata amatafari mu biganza apfukamye? Wowe wabishobora se? Ikindi umwana ashobora no kuba afite uburwayi niba ari mukuru, aho kumuvuza no kumuhumuriza nawe ukamuhuhura umuhanisha ibihano bikakaye gutya?

Ubwo se aha ngaha mushatse kuvuga iki?,koyambaga kumureka bakamuremera toilet mu gitanda nge mpise nseka

Hhhhhh it’s so fun kbx but uwo mwana niyo yaba afite ikosa singombwako aba parents be babishyira kur social media rwose ndandambara nakurikiranywe ????????????????