Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma super star (PGGSS) riri hafi gutangira ku nshuro yaryo ya 6, umuhanzi Pedro Someone we avuga ko hari byinshi bikwiriye gukowra kugirango iri rushanwa ritegurwe neza, abahanzi nyarwanda bose baryibonemo ari nako rinateza imbere muzika nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Umuhanzi Pedro Someone avuga ko nâubwo iri rushanwa PGGSS rigeze ku nshuro yaryo ya 6, ko rigiheza bamwe mu bahanzi kandi nabo bakwiriye kuryibonamo.

Aha atanga ingero ahereye ku bahanzi baririmba indirimbo za gakondo (Karahanyuze), avuga ko aba bahanzi baba bakunzwe nâabantu bâingeri zose ariko mu bagomba guhatana muri iri rushanwa ngo usanga batitabwaho.
Ati: âmbona bariya basaza aribo baba bafite muzika nyarwanda kurusha aba bose tubona, niyo urebye mu bitaramo bisanzwe usanga aribo bahagurukije imbaga, abantu bâingeri zose bibyinira igisopeâ.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko iri rushanwa ryagiye rinengwa na bamwe mu bahanzi bavuga ko hajya habamo igisa nka ruswa (kata) mu guhitamo abahanzi, akaba avuga ko icyo kintu kitabayeho byaba byiza ndetse nâabahanzi bose bakibona muri iri rushanwa hagendewe ku ipiganwa.
Ati: â Byibura bakagombye kujya bafata abahanzi nka 40, ku munsi wa mbere bagahatana, bariya basigaramo bakaboneka hakozwe uko kurushanwa buri wese akibonamo, abahanzi ni benshi mu Rwanda ntabwo ari 20 cyangwa 30, hakagombye kubaho liste igaragaza abahanzi bakoze muri uwo mwaka kandi baba barenga 20 â.

Uretse nâabahanzi bashyirwa muri PGGSS, uyu muhanzi avuga ko hakiri byinshi bikwiriye gukosorwa kugirango umuziki nyarwanda urenge imbibi.
â wandika indirimbo ukayinonosora ndetse ukaba wifuza ko yazazamo umurya wa gitari, ugera ku mu producer wayimwereka akakubwira ati; njye sinayibasha, akakohereza kwa Niyitunga, abakora umuziki mu Rwanda nabo bakeneye byinshi byo kumenyaâ.
Ku bwâuyu muhanzi avuga ko intego ye atari uguhatana muri PGGSS ndetse ko yanatangiye muzika iri rushanwa ritarabaho, ahubwo akaba avuga ko yifuza ko umuziki we wazagera kure hashoboka, ati: â sinzacika intege, nafashe imyaka myinshi niga gitari kugirango nkore umuziki wâumwimerere kandi uzagera kure, ku bwanjye indirimbo nifuza sindayigerahoâ .
Umuhanzi Pedro Someone azwi cyane mu ndirimbo Impungege yakoranye na P Fla, Happy new year, umukobwa mwiza,âŠ
Indirimbo: Happy new year by Pedro Someone
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=2uf2qDdxpfk]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


