Umuhanzi Prezzo biravugwa ko yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa ku ngufu na ba ‘slay queens’

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umunyakenya, Jackson Ngechu Makini uzwi nka Prezzo wo mu gihugu cya Kenya, yashyize ukuri ku makuru avuga ko abagore bazwi nka slay queens batatu bamuhaye ibiyobyabwenge maze bakamusambanya bikamuviramo kujyanwa mu bitaro.

Slay queen ni izina rikunda gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane nka Instagram, rigahabwa ab’igitsina gore bazihoraho basa n’aho ari ko kazi bakora. Inshingano bihaye ni ugusangiza amafoto ndetse n’amashusho y’ibyo bakora n’ibyo banyuramo mu buzima bwabo bwose nta na kimwe bahishe.

Inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru yavugaga ko Prezzo ushaka kuzaba umudepite ari mu bitaro i Nairobi nyuma yo kunyweshwa cocaine agahabwa na viagra (umuti uvugwaho kongera ubushake bw’abagabo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina).

Nyir’ubwite yaganiriye n’ikinyamakuru Pulse Live, akibwira ko aya makuru ari ibihuha.

” Meze neza cyane kandi ntabwo ndi mu bitaro. Ayo makuru ni amahimbano. Ababikoze bari bagamije kunyanduriza izina n’isura.” Prezzo.

Kumwangiririza izina bijyana no kumusenyera ikiraro kimujyana muri politiki ashaka, kuko yemeza ko mu 2022 aziyamamariza umwanya w’ubudepite.

” Iyo uri kure y’abantu, bashaka inkuru mbi zose bakuvugaho. Mpanze amaso gahunda yange ya politiki.”

Amakuru ya kare yavugaga ngo iki?

“Umuhanzi Prezzo yahawe cocaine n’abagore batatu, baramusambanya ariko bahise batabwa muri yombi.” Aya ni yo makuru yasakaye muri Uganda, u Rwanda na Tanzaniya.

Ikinyamakuru The Citizen cyavugaga ko Prezzo ari mu bitaro bya Karen nyuma yo gufatwa ku ngufu n’aba ‘slay queens’ muri imwe mu mahoteli i Nairobi muri Kenya.

The Citizen yavugaga ko umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Karen yatangaje ko aba bagore batatu, Vivian Mutheu, Patricia Nduta na Ruth Macharia batawe muri yombi kugira ngo bakorerweho iperereza. Icyakoze ngo aba bose bari basanzwe bakorana na Prezzo mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ikibazo cyo kwitera imiti kimaze kuba rusange mu bahanzi bo muri Kenya n’ubwo icya Prezzo gifite umwihariko. Umuhanzi Willy Paul wigeze kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu mezi make ashize na we ngo yajyanwe mu bitero yiteye ‘spectra’ bivugwa ko gifite ingufu zikubye inshuro 14 iza viagra.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *