Umuhanzi w’umunya-Tanzania Raymond Shaban Mwakyusa, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Rayvanny, yatunguranye asiba amafoto n’amashusho (posts) byose yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bikaba byatumye hibazwa niba yaba agiye gusezera mu nzu ifasha abahanzi ya WCB ya Diamond Platnumz asanzwe abarizwamo.
Uyu muhanzi ibyo yashyiraga kuri Instagram ye byari byiganjemo ibijyanye n’ibikorwa byo muri iyi nzu ku buryo yabisibye byose hagasigaraho ubusa bigaragara ko asa n’uwiteguye gutangira ubuzima bushya.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abakunzi be banamukurikira kuri Instagram babarirwa kuri miliyoni 4,900,000 batunguwe no gusanga konti ye yasibye ibyariho byose nta kintu kibereyeho. Uku gusiba posts zose byatumye benshi batekereza ko yaba agiye gutera ikirenge mu cya bagenzi be nka Harmonize na Rich Mavoko baherutse gusezera muri iyi nzu.
Ni mugihe hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yiteguraga gusohora alubumu nshya mu mezi make ari imbere ikaba izaba iriho indirimbo zatunganyirijwe mu nzu ya WCB Wasafi Record Diamond abereye umuyobozi.
Rayvanny ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare basigaye muri WCB akaba ari umuhanga mu kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika. Mu ndirimbo zitandukanye yamenyekaniyemo harimo Iyena, Tetema, Mwanza n’izindi nyinshi yagiye ahuriramo na Diamond Platnumz.


