Umuhanzi Seleman abona gukora ibitaramo by’ubuntu ari nka virus yinjiye mu mitwe y’abahanzi Nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe benshi bakomeza kwibaza inyungu cyangwa intego abahanzi Nyarwanda baba bafite bakora ibitaramo bakinjiriza abafana ku buntu, mugenzi wabo Seleman ukorera umuziki mu Bubiligi avuga ko ari nka virusi yabinjiye.
Aganira na Bwiza.com, umunyamakuru yamubajije icyo abivugaho, kuba abahanzi benshi ubu mu Rwanda basigaye bakora ibitaramo by’umwihariko bagiye kumurika album, barangiza bati “kwinjira ni ubuntu”.
seleman
Yagize ati: “Nange mbibona gutyo ariko akenshi bintera kwibaza niba hari inyungu y’amafaranga babikuramo cyangwa niba biba ari ugushimisha abafana! njye ntekereza ko hari icyo byica kuko burya kumurika album ni igikorwa gikomeye kandi iyo album iba yaratwaye ubushobozi bwinshi”.
Yakomeje agira ati: “Umuhanzi yakagombye kwishyuza bityo bikamuha ubushobozi bwo kuzakora album iri ku rwego rwiza kurusha iyo aba yashyize hanze uwo munsi”.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda avuga ko ari ibyo kwigaho, inzego zibifite mu nshingano zikavuguta umuti ndetse ko n’umuhanzi ku giti cye akwiye kumva ko ntaho byaba biganisha umuziki Nyarwanda.
Ati: “Sinumva ukuntu abahanzi b’abanyamahanga baza gutaramira mu Rwanda abafana bakuzura ama salle kandi bishyuje, hanyuma abahanzi bacu dufite bitwa ko bakomeye bagakora ibitaramo by’ubuntu kandi bigahomba! harimo ikibazo kigomba cyo kwigwa neza kigakosorwa, si non muzika yacu ntaho yagera”.
Atunga agatoki Primus Guma Guma Super Star(PGGSS) ko nayo ishobora kuba igira uruhare rukomeye mu kwica umuziki Nyarwanda, ko ari nayo yakuruye ibitaramo by’ubuntu.
Ati: “Ku bwanjye Guma guma si mbi, ariko kujya kureba abahanzi baba bayirimo byakagombye kutaba ubuntu kuko bituma Abanyarwanda twishyiramo umuco wuko kujya kureba abahanzi ari ubuntu, noneho yarangira umuhanzi agategura igitaramo cyo kwishyura kikabura abantu”.
Ese PGGSS ihagaze na muzika Nyarwanda yahagarara?
Hari abahanzi benshi usanga bakora umuziki mu mitwe yabo harimo gushakisha amahirwe yo kujya muri iri rushanwa, Seleman we avuga ko umuntu yakagomye kuwukora bitewe n’uko umurimo atitaye kuri ibyo, ko na mbere hose itaraza umuziki wari uriho mu Rwanda kandi ukunzwe cyane.
Yagize ati: “Hhhhhh!! wenda music yo ntiyahagarara ariko abayikora bazakomeza kutagira inyungu ihagije kuko uwo muco mubi wo gutaramira abantu ku buntu uzaba warabaye nka virus, bizafata igihe rero kugirango iyo virus ikire.
sele
Erega music nziza irahenda!! Reba Audio, video, umwanya…. ibyo byose ni amafaranga umuhanzi atanga. Gukora ibitaramo by’ubuntu rero mbona biba ari igihombo ku muhanzi.
Ni urugamba kandi nizeraho buri wese nashyiraho ake bizagira icyo bihindura, uzarebe ukuntu abandi bahanzi music yabo igera ku rwego mpuzamahanga kandi bitari uko barusha ab’iwacu.
Ku mpande zose yaba abahanzi, media, Leta,abikorera,… bafite uruhare rukomeye ngo music yacu nayo igere kure bro”.
Ku itariki ya 8/10/2016 nibwo uyu musore azaririmba mu gitaramo cyiswe “Rwanda Night” kizabera ahitwa STEEL GATE Club i Bruxelles mu Bubiligi.
Mu gihe asaba abari hirya no hino kuzaza kubashyigikira, avuga ko kikazaba kirimo abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda nka Marchel de Gaulle, R.Tuty, Santana n’abacuranzi bagize itsinda (Imisozi igihumbi), Dj.Saido, Dj Hamix, …
night
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *