Umuhanzi Sentore yakebuye abifotoreza ku mva

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo gakondo, Jules Sentore, yakebuye abajya mu marimbi, bakifotoreza ku mva, bamara bakabitangariza ku mbuga nkoranyambaga.

Sentore avuga ko imvugo aba bantu bagereka kuri aya mafoto iyo bayashyize ku mbuga nkoranyambaga zidakwiye, abasaba kuzireka, anaboneraho kubibutsa ko kwifotoreza ku mva bidasanzwe mu muco nyarwanda.

Yagize ati: “Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha k’umafoto mufata mwagiye gusura Imva zabamwe Dukunda batuvuyemo mwazihindura kugirango bitugaragarize ko mwabikoze bibavuye k’umutima naho kwifotoreza kuwagiye ndumva bitari mu Muco wacu Murakoze.”

Uyu muhanzi atanze ubu butumwa nyuma y’aho mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto na videwo z’abagiye gusura imva zishyinguwemo abahanzi Jay Polly na Yvan Buravan.

Sentore abona ko abenshi mu bifotoreza ku mva bakabishyira ku karubanda, baba bashaka kwibonekeza. Ati: “Benshi muri bo bazabikora bashaka kwibonekeza mugihe bakabikoze bagamije guha Icyubahiro uwatuvuyemo kuko imihigo ye irivugira kandi izamuherekeza ibihe bidashira (Kuri Twese).”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *