Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi muri Uganda Sheebah Karungi aherutse kurokoka ubwo yari yatezwe igico n’amabandi yiganjemo abasinzi mu gace ka Mbale.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo uyu muhanzikazi yari yateguye igitaramo yari yakoranye n’uwitwa Rema, mu busitani bwitwa Thatch Gardens (Hi5), aho hari itsinda ry’abanyanzoga ryari ritegereje ko amasaha yisunika bukira bagakora ibyo bari bamugambiriyeho byo kumugirira nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bahanzi baje kumenya ko aba basinzi bari bubagirire nabi, bahita bacika baranyerera mu gihe abantu bakibaririza aho bagiye ba basinzi bahita batangira guterana intebe no lkuzivunagura babaza aho aba bakobwa barengeye.
Sheebah atangaza uburyo ngo babirutseho bakabatera intebe n’amacupa ariko bakabacika bagasigara babatuka ibitutsi bibi cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Gentille@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *